NYAMAGABE: Batanu basize ubuzima mu buvumo basengeragamo

Mu rukerera rwo kuri uyu 6 Werurwe 2020, hamenyakanye inkuru y’urupfu rw’abayoboke 5 b’Itorero Angilikani mu Rwanda (EAR), Paruwasi ya Kirambi basize ubuzima mu buvumo aho bari bagiye gusengera.

Ibi byabereye mu buvumo buherere I ruhande rw’umugezi witwa Rukondo ahitwa Kadondogoro, mu murenge wa cyanika ho mu karere ka Nyamagabe.

Abo ba kristo bivugwa ko bari bagiye gusenga ari 11, imvura yaraye iguye mu ijoro ryakeye ikaza kubasangamo. Muri aba 6 muri bo babashije gusohoka, naho abandi 5 bahasiga ubuzima.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe Uwamahoro Bonaventure yavuze ko bariya bantu basengeraga hariya rwihishwa mu masaha y’ijoro.

Ati “Ni byo ni abantu bahasengeraga mu buryo bwa rwihishwa basanzwe basengera muri EAR ya Kirambi mu Karere ka Nyanza, kubera imvura yaraye igwa umugezi uri hafi yaho wayobye amazi abasangamo, batanu barapfa.”

Yavuze ko abaturage bapfuye uko ari batanu bose ari abo mu Karere ka Nyanza.
Ubuvumo baguyemo buri mu Kagari ka Ngamba mu Murenge wa Cyanika w’Akarere ka Nyamagabe.

Yakomeje avuga ko hasanzweho ingamba zo gushishikariza abaturage kwirinda gusengera ahantu hatemewe, yaba abasenga, abayobora amasengero, amadini n’abandi bose babona abasengera ahatemewe bagatanga amakuru.

Ku murongo wa Telephone umuvugizi wa Police mu ntara y’amajyepfo CIP Sylivestre Twajamahoro yemeje iby’iyi nkuru yongera kwibutsa abakristo ko gusengera mu buvumo bitemewe cyane ko babona ibyago bivamo.

Yaboneye ho kandi kwibutsa abayobozi b’Amadini guhora bibutsa abayoboke babo kwirinda kujya ahantu nkaha cyangwa se no muyindi misozi itandukanye. Yanaboneyeho kandi no kwihanganisha imiryango yabuze ababo.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO