50 Cent yarahiriye gusoza Album y’umuraperi Pop Smoke warashwe

Umu rapper wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika 50 Cent, yatangaje ko azasoza Alubumu itararangiye y’umu rapper ukomoka muri Brooklyn ‘Pop Smoke’ uherutse kwicirwa mu Burengerazuba bwa Hollywood mu kwezi gushize.

Uyu muhanzi Pop Smoke byagiye bivugwa na benshi ko asa cyane n’icyamamare 50 Cent kiyemeje kuri ubu kurangiza Alubumu y’uyu musore yarikiri muri studio.

Uwaririmbye Get Rich or Die Tryin’ [50 Cent] yanyujije ubutumwa bwe ku rubuga nkoranyambaga rwa Instagram ko ubu ari kumva ibihangano bya Pop Smoke, ubundi akazamurangiriza Alubumu ye.

Yagize ati: “Ubu ndimo kumva Pop Smoke, nafashe icyemezo cyo kumukorera Alubumu ye ndetse nkayimurangiriza.”


50 Cent yarahiriye gusohora Alubumu ya Pop Smoke yapfuye atarangije

Curtis Jackson uzwi nka 50 Cent yari inshuti n’uyu musore warufite imyaka 20 y’amavuko witabye imana bamurashe, aho mu bihe bishize yasingije indirimbo uyu musore yakoze yo myaka ya za 50’ ‘Many Men’.

Iki gitecyerezo cya 50 Cent cyakiriwe neza n’imbaga Nyamwinshi bakurikiranaga ibihangano by’uyu muhanzi wakorewe ihohoterwa ari iwe mu rugo akaza kuraswa inshuro ebyiri.

Uyu muhanzi udashaka guta igihe na gito mu gukora iyi Alubumu y’uyu musore witabye imana, yahise atangira gusaba abahanzi bafite amazina akomeye ko bafatanya mu kuyigiraho uruhare, muri abo harimo Drake ndetse na Chris Brown.

Ni nyuma y’uko Roddy Ricch wamaze igihe cy’ibyumweru 7 ayoboye urutonde rw’indirimbo 100 zikunzwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu ndirimbo ye ‘The Box’, aho ndetse amaze kubona n’umuhanzi Drake abinyujije kuri instagram.

Mu bandi 50 Cent avuga ko akeneye mu bazakora iyi Alubumu, harimo n’umuhanzi Eminem yazamuye mu bihe byashize.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO