A$AP Rocky arahakana ibyaha aregwa byo kurasa no gukomeretsa bishobora kumufungisha imyaka 9

Umuraperi A$AP Rocky yahakanye yivuye inyuma ibyaha ashinjwa byo kurasa no gukomeretsa byakorewe i Hollywood mu kwezi k’Ugushyingo umwaka wa 2021.
Rakim Mayers wamamaye cyane ku izina A$AP Rocky aregwa gutunga imbunda uwahoze ari inshuti ye nyuma y’uko batonganye nyuma aya makimbirane bagiranye agatuma arasa inshuri ebyiri bikaviramo inshuti ye gukomereka ikiganza.
A$AP Rocky yaherukaga kugaragara mu rukiko kuri uyu wa gatatu dusoje nyuma y’uko yatawe muri yombi mu kwezi kwa Mata ubwo yari avuye mu biruhuko n’umugore we Rihanna , icyo gihe yarafunzwe ndetse atanga akayabo k’amadolari ya Amerika $ 550,000 kugirango arekurwe.
Terell Ephron niwe watanze ikirego ko ari umwe mu bagizweho ingaruka n’ibikorwa byo kurasa byakozwe na A$AP Rocky ndetse agasaba indishyi y’akayabo kangana na $ 25,000.
Ibyavuye mu myanzuro y’urukiko byagaragaje ko atahamwe n’ibyaha bibiri aregwa bishingiye ku gutunga umuntu imbunda ku bushake n’iraswa ryavuyemo gukomeretsa byose byabereye i Hollywood aho ahamwe n’icyi cyaha yafungwa imyaka isaga icyenda (9) mu buroko.
Kuva ku wa gatatu A$AP Rocky yasabwe kutongera kwegera Ephron mu ntambwe ingana na metero 91 ndetse akazongera kwitaba ubutabera ku itariki 2 Ugushyingo.