A$AP Rocky nyuma yo kumara akanya gato ku rubyiniro ntibishimishe abafana yabasabye imbabazi

Umuraperi A$AP Rocky ntabwo yabashije kumara umwanya ku rubyiniro ngo anezeze abakunzi be ndetse yabasabye imbabazi yemera ko kuba byagenze gutyo amakosa yose ari ku bitugu bye.

Ku isaha ya 09:45 nibwo A$AP Rocky yageze ku rubyiniro mu gitaramo cyabereye mu Mujyi wa New York aho iki gitaramo cyari icya Fasion Nova.

Abafana bari bategerezanyije uyu muraperi amatsiko menshi cyane ndetse bari bafite akanyamuneza kenshi cyane gusa ntabwo ibyishimo byabo byatinze nk’uko TMZ yabitangaje kuko ngo Rocky yabashije kubaririmbira indirimbo ebyiri gusa ndetse ngo nytinbyashimishije abafana.

Impamvu yateye ibi ngo ni uko Rocky yagombaga kugera ku rubyiniro ku isaha ya 08:55 ndetse ngo byari biteganyijwe ko yari kuririmba iminota igera kuri 45 gusa kubera gukererwa byatumye aririmba akanya gato ndetse ntibyashimisha abafana be.

Rocky yafashe umwanya asaba imbabazi abakunzi b’umuziki we avuga ko ibyabaye byose yemeye kuba ari we bishyirwa ku bitugu ku mpamvu z’uko atabashije kubahiriza amasaha.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO