ACCESS 250:Abagize itsinda Amariza Group batangije neza umwaka abakunzi ba Genesis Tv biciye mu kubaha umuziki w’umwimereri wubakiye kuri Gakondo

Itsinda Amariza Group ni itsinda rikora umuziki w’ako kanya(Live Music)ndetse kuri uyu wa kabiri taliki ya 17 Mutarama 2023 abagize iri tsinda bigaragaje cyane ubwo bari mu kiganiro Access 250 gitambuka kuri genesis Tv aho bakoze umuziki ukubiyemo ubuhanga buhanitse mu njyana Gakondo.

Ubwo abagize ari tsinda baganiraga na Genesisbizz babajijwe umwihariko udasanzwe baje kwereka abakunzi ba Genesis Tv mu ntangiriro z’umwaka mushya maze nabo batangira bavuga ko umwihariko ukomeye wabo ari ugukora indirimbo zubakitse kandi zikubiyemo ubutumwa bukomeye.


Iri tsinda rigizwe n’ingeri zinyuranye aho harimo n’abacuranzi kandi bafite ubunararibonye mu muziki Gakondo ndetse ibi bibafasha gukora umuziki kandi uvanze mu njyana zinyuranye bityo bikarushaho gufasha abakunzi babo.

Nyuma yo kugaragaza ko bakora umuziki Gakondo umwe mu bahagarariye iri tsinda yabajijwe impamvu umuziki Gakondo utajya witabirwa n’urubyiruko maze asubiza ko byose biterwa no kuba hari igihe urubyiruko rutabona amahirwe yo kwigishwa uyu muziki dore ko bisaba ubuhanga.


Ubwo babazwaga kandi umwihariko ugaragara mu muziki gakondo bose hamwe bahamirije Genesisbizz ko umuziki Gakondo ufite umwihariko wo kuba utajya usaza aho bavuga ko ushobora gusanga indirimbo imaze imyaka 40 ariko ugasanga ntabwo irasaza nyamara ugasanga izindi zimaze umwaka umwe zitaye agaciro kubera kutagira umwimerere.

Amariza Group kandi bakomeje bavuga ko kimwe mu bintu bikomeje kumunga umuziki Nyarwanda ari abahanzi bawukora bagahita bashyira imbere amaramuko ndetse ugasanga biteza ikibazo cy’uko birangira umuziki wabo utageze kure bifuza cyangwa ngo ube wabagirira akamaro gakomeye.

Amariza Group basoje bavuga ko intego nyamukuru nyamukuru bafite ari ugukomeza gukora cyane no kwimakaza Umuco nyarwanda biciye mu gukora indirimbo gakondo kandi zifite ubutumwa bukomeye kuburyo byafasha abakiri bato gukunda umuziki Nyarwanda.

Itsinda Amariza Group banejeje bikomeye abakunzi ba Genesis Tv.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO