ACCESS 250:Abagize itsinda Jacklight Band bagaragaje imbogamizi bahura nazo bigatuma umuziki wabo ugenda biguru ntege

Abasore batatu nibo bagize itsinda Jacklight Band ndetse mu kiganiro bahaye Genesisbizz bagaragaje imbogamizi bahura nazo bigatuma batabasha gukora umuziki uhamye.
Aba basore bavuga ko babashije kunga Ubumwe bagashinga iri tsinda bise Jacklight Band mu mwaka wa 2022 icyakora bavuga ko nyuma yo kunga Ubumwe batangiye gukora ibitaramo byo gususurutsa abantu bakunda guteranira ahantunko mu ibara muri hoteli n’ahandi.
Nyuma yo kubazwa ku muziki wabo abagize itsinda Jacklight Band bavuga ko bafite imbogamizi akenshi zishingiye ku mikoro ndetse ibi bituma batagira ubushobozi buhamye mu rwego rwo kugira ibikoresho binyuranye byabafasha kunoza umuziki.
Ikindi kandi abagize itsinda Jacklight Band bavuga ko bahura n’ikibazo cyo kumenyekanisha ibikorwa byabo kugirango bigere kure ndetse ibi bavuga ko ari imbogamizi ikomeye cyane ikunda kubagonga bigatuma ntawe umenya ibyo bakora.
Ubwo Kevin uhagarariye itsinda Jacklight Band yabazwaga ikintu yasaba abakunzi babo yavuze ko yabasaba bagakomeza kubereka urukundo kugirango barusheho kubafasha gusakaza ibyo bakora ngo bigere kure.