ACCESS 250:Abasizi bakiri bato Doris the poet na Warden bagaragaje akamaro k’ubusizi.

Abasore babiri bishyize hamwe bagamije guteza imbere ubusizi mu Rwanda aribo Doris the poet na Warden ni bamwe mu bagaragaje akamaro k’ubusizi ubwo bari kuri Genesis TV mu kiganiro Access 250.
Aba basore bombi batangiye bavuga ko ubusizi ari ikintu gikomeye kuva mu myaka yo hambere mu mateka y’U Rwanda.
Ubwo umunyamakuru wa Genesisbizz yababazaga inshoza y’umusizi batangiye bavuga ko umusizi ari umuntu ubasha gusiga amagambo ari ku mutima we,bishingiye kuburyo abonamo ibintu runaka.
Aba basore bombi bahamije ko ubusizi ari impano ibarimo ndetse bakaba bumva ko ari umuhamagaro wabo gusa aba basizi bahamije ko barimo guhura n’imbogamizi zikomeye kubera ko ubusizi abenshi batari babumenya ngo bamenye agaciro kabwo.
Ubwo babazwaga umwihariko uba mu busizi bitandukanye n’izindi mpano aba basore bavuga ko mu busizi habamo inyigisho zishingiye ku buzima mpamo cyangwa se inyigisho zubakiye ku buzima bw’ukuri.
Aba basizi batangaza ko abashinzwe impano mu Rwanda bakwiye gutekereza ko n’abasizi ari abantu batanga ubutumwa bukomeye bityo bakaba ngo bakwiye gushyirirwaho uburyo bwo kugaragaza impano kugirango zibashe kwaguka.
Aba basore basoje bashimira u ubuyobozi bwa Genesis TV ndetse basaba abakunzi babo kurushaho kubakurikira ku mbuga nkoranyambaga zabo aho bitwa Doris the poet na Warden.
Mu kiganiro Access 250 abasizi barimo Doris the poet na Warden bagaragaje akamaro k’ubusizi biciye mu bihangano byabo