Umuhanzi Limu yashyize hanze indirimbo igaruka ku butwari bw’abanyeshuri b’i...
- 24/03/2023 saa 11:24
Umuhanzi Afro Maestro ni umwe mu bahanzi b’Abanyarwanda bakizamuka aho avuga ko abasha gukomatanya ubwoko bw’injyana butandukanye dore ko ngo umuziki nta mupaka ugira.
Afro Maestro mu kiganiro na Genesisbizz yatangiye ashimira cyane abakuzi n’abayobozi ba Genesis TV bijyanye n’urugwiro yakiranywe mu kiganiro Access 250 aho yabashije gushimisha abakunzi ba Genesis TV biciye mu ndirimbo zitandukanye yabashije kuririmba bityo zigakora ku mitima ya benshi.
Uyu musore yakomeje avuga ko mu Rwanda umuziki umaze kugera ku rwego rushimishije dore ko yakomeje ashimira byimazeyo itangazamakuru aho yahamije ko rigira uruhare rukomeye cyane mu guteza imbere umuziki Nyarwanda biciye mu gushyira hanze ibihangano by’abahanzi bakizamuka.
Uyu muhanzi nubwo yashimye muri rusange gusa yaje no gukoma ingasire agaragaza ko hari ibintu bitarabasha gushyirwa mu buryo aho yavuze ko hari ibihangano runaka bihezwa ugasanga bidashyigikirwa kandi nabyo bikubiyemo ubutumwa bukomeye.
Ubwo yagarukaga ku bibazo bitandukanye agenda ahura nabyo mu rugendo rwe rw’umuziki uyu muhanzi Afro Maestro yavuze ko ikibazo gikomeye cyane kijyanye n’ubushobozi bucye bugenda bugira ingaruka ku bijyanye n’ibihangano by’abahanzi ugasanga bidasohokera igihe uko bikwiriye.
Afro Maestro yakomeje avuga ko we ku giti cye ashimira cyane Imana kuko avuga ko mu buzima bwe atunzwe cyane n’umuziki kuko aricyo kintu akora ndetse yakomeje avuga ko kuba afite impano yo kuririmba ari ishimwe rikomeye.
Uyu musore yatangaje ko kubera yakunze kujya afasha bagenzi be ibijyanye no kuririmba ngo baje gutangira kumwita izina rya Teacher bisobanura mwarimu ndetse bijyanye nuko yigaga ururimi rwa espagnol asobanukirwa ko mwarimu bivuga Maestro muri urwo rurimi birangira ahisemo kwiyita Afro Maestro.
Mu butumwa yageneye abana b’abahanzi bafite impano zitandukanye yavuze ko mbere na mbere umuziki ari umuhamagaro ukomeye w’umuntu ndetse yibutsa buri muntu ko mu muziki harimo amafaranga ko kandi ushobora gutunga umuntu mu buzima bwe bityo asaba buri wese ko uwajya mu muziki yawujyamo amaramaje.
Umuhanzi Afro Maestro yashimiye bikomeye ubuyobozi bwa Genesis TV ndetse ashimisha byimazeyo abakunzi b’ikiganiro Access 250.