ACCESS 250: Umuhanzi Landry 2 BS yaririmbye indirimbo ye nshya akora ku mitima ya benshi

Landry 2 Bs ni umuhanzi ukomoka mu gihugu cy’Uburundi aho mu kiganiro Access 250 yaririmbye indirimbo ye nshya igakora ku mitima ya benshi mu bakunzi ba Genesis TV.
Landry 2 Bs avuga ko yabashije guhimbira indirimbo abantu bose baba mu mahanga batabasha kugera ku miryango yabo bitewe n’impamvu zitandukanye aho avuga ko ari indirimbo nziza igaragaza cyane amarangamutima n’urukumbuzi abo bantu baba bafitiye imiryango yabo.
Ubusanzwe uyu muhanzi amazina nyakuri yahawe n’ababyeyi be yitwa Niyomwungeri Landry ndetse yaboneye izuba mu Mujyi wa Bujumbura ho mu gihugu cy’Uburundi ndetse yabashije kwiga amashuri abanza akomeza n’ayisumbuye aho nayo yayarangije.
Umuhanzi Landry 2 BS yashimishije bikomeye abakunzi ba Genesis TV biciye mu ndirimbo ye nshya yaririmbye kakahava.