ACCESS 250:Umuhanzi Martin Mugisha yatangaje icyakorwa ngo umuziki wa Gospel wigaranzure umuziki ukubiyemo indirimbo z’Isi

Umuhanzi Martin Mugisha ni umwe mu bahanzi baririmba indirimbo ziramya ndetse zikanahimbaza Imana ndetse uyu mugabo yatangaje ko abahanzi baririmba Gospel bakwiye gukora cyane kugirango umuziki wabo uze kugasongero.
Umuhanzi Martin Mugisha mu kiganiro yagiranye na Genesisbizz yatangiye ahamya ko abahanzi bakora Gospel bakwiye gukora cyane bityo umuziki wabo ukaganza kuko usanga ko impamvu uyu muziki utagera ku rwego rwiza ngo ari ukubera ko abawukora badashyiramo imbaraga nyinshi.
Mu magambo ye yagize ati: impamvu umuziki wa Gospel udatera imbere ngo ugere kure ni ukubera ko abawukora batari batangira gukoresha imbaraga nyinshi nkuko abakora umuziki usanzwe babikora.
Martin Mugisha yabajijwe ibibazo abona by’ingutu bishobora kuba bibangamira uyu muziki kugirango ugere kure maze agira ati: ikibazo mbona gikomeye kandi cy’ingutu ni ubushobozi kuko usanga umuziki usaba ubushobozi kuko amajwi n’amashusho meza by’indirimbo bikorwa n’amafaranga.
Ubwo yabazwaga icyo yakora aramutse agize amahirwe yo kureberera umuziki mu Rwanda yatangaje ko mbere na mbere yakubaka ubushobozi bwatuma ahuza impano zitandukanye kandi akabasha kuzibyaza umusaruro biciye mu kubafasha bityo ngo bamenyekane dore ko avuga ko hari abafite impano zikomeye ariko babuze ubufasha.
Martin Mugisha avuga ko urugendo rwe rw’umuziki rwatangiye akiri muto kuko ngo yawutangiye afite imyaka 10 y’amavuko aho yatangiye acuranga mu rusengero mu ishuri ryo ku Cyumweru (Sunday School) gusa uyu muhanzi yatangaje ko indirimbo ye ya mbere yasohotse mu mwaka wa 2014.
Magingo aya Mugisha Martin afite Album zigera kuri 2 aho zose ziri ku muyoboro we wo kuri murandasi (YouTube channel)aho uyu muyoboro we kuwugeraho bigusaba kwandika Mugisha Martin Official.
Ubusanzwe Martin Mugisha yanoneye izuba mu gihugu cy’Uburundi ndetse yabashije kwiga yo amashuri abanza ndetse aza no kuhakomereza amashuri yisumbuye kugeza ageze mu mwaka wa kane w’amashuru yisumbuye.
Uyu muhanzi ni umugabo kuri ubu aho afite umugore umwe n’abana batatu.
Uyu muhanzi ubwo yabazwaga niba hari abahanzi bakora umuziki wa Gospel bamubera ikitegererezo yatangaje ko bahari benshi cyane gusa ahamya ko umuhanzi wese ukora umuziki ndetse akawukora neza ngo uwo ni ikitegererezo kuri we.
Aba ni bamwe mu bunganizi b’umuhanzi Martin Mugisha aho bamufashije kuririmba bigatinda mu kiganiro Access 250 gitambuka kuri Genesis Tv