Umuhanzi Limu yashyize hanze indirimbo igaruka ku butwari bw’abanyeshuri b’i...
- 24/03/2023 saa 11:24
Uyu muhanzi Misigaro Jean de la Paix atangaza ko kuri we yemerako ariho ahagarariye Imana cyane cyane agakoresha indirimbo ze mu gufasha abantu kwegerana nayo no kubabwiriza ubutumwa bukubiye mu ijambo ryayo.
Ubwo yaganiraga na Genesisbizz Misigaro Jean de la Paix yabajijwe itandukaniro abona mu butumwa butangirwa mu ndirimbo ziramya ndetse zikanahimbaza Imana maze nawe atangira avuga umuziki we ufite uruhare utasanga ahandi dore ko yahamije ko hari benshi bamuhamagara bamubwira ko umuziki we n’ubutumwa atanga hari icyo byahinduye gikomeye ku buzima bwabo.
Uyu muhanzi ubwo yabazwaga impamvu umuziki wo kuramya utitabirwa cyane na bamwe mu rubyiruko yatangaje ko kuri we abibona mu mpamvu ebyiri zikomeye aho impamvu yambere avuga ko harimo kutemera umuhamagaro w’Imana ngo abantu bumveko Imana ibacyeneyeho kuyikorera.
Impamvu ya kabiri uyu muhanzi yatanze avuga ko abantu benshi batwawe cyane n’indamu hamwe n’indonke ugasanga ariho umutima wabo uba ndetse ibi avuga ko iyo bimeze gutya bigorana cyane ko umuntu yakwemera umuhamagaro we.
Uyu muhanzi yatangaje ko imwe mu mbogamizi yugarije abakora umuziki wo kuramya ari ikibazo kijyanye n’ubushobozi dore ko avuga ko gukora umuziki muri iki gihe bigoye cyane kuko ngo bisaba amafaranga menshi,ndetse akomeza anavuga ko niyo umuhanzi asohoye igihangano cye bigora cyane kugirango afashwe mu buryo bwo kukigeza kure aho avuga ko usanga itangazamakuru rigoye cyane mu kugira uruhare rwo kuzamura umuziki wo kuramya.
Uyu muhanzi ubwo yabazwaga igisubizo abona cyashakwa kugirango umuziki wo kuramya urusheho gutera imbere yahamije ko mbere na mbere gusenga aribyo bikwiye kuza ku mwanya wa mbere kuko ahamya ko isengesho rishobora guhindurira amateka umuntu wageze mu gihe cye.
Yakomeje kandi asaba ko abantu barushaho kugira umutima wo gufashanya ndetse abantu bafite ibihangano bagafashwa kurushaho kunoza ibyo bakora biciye mu gushyigikirana.
Ubusanzwe uyu muhanzi mazina nyakuri yahawe n’ababyeyi be yitwa Misigaro Jean de la Paix ndetse yaboneye izuba mu karere ka Bugesera gusa kuri ubu we atuye I Kabuga ho mu Mujyi wa Kigali.
Uyu muhanzi kandi yabashije kwiga amashuri abanza, ayisumbuye ndetse na Kaminuza aho yayirangirije muri Kaminuza y’U Rwanda I Butare kuri ubu kandi akaba akomeje kwiga icyiciro cya Masters.
Umuhanzi Misigaro Jean de la Paix na bagenzi be banejeje bikomeye abakunzi ba Genesis TV mu kiganiro Access 250