ACCESS 250:Umuhanzi Patson ahamya ko yahisemo kuririmba urukundo gusa kuko ngo rusobanuye byose

Umuhanzi Patson ubwo yari mu kiganiro Access 250 kuri Genesis TV yahamije ko yahisemo kuririmba cyane indirimbo zerekeye urukundo kuko ngo urukundo ari byose.
Uyu muhanzi yahamije ko yatangiye kwiyumvamo impano akiri umwana muto cyane ubwo yari mu mwaka wa mbere w’amashuri abanza.
Patson yavuze ko ubwo yari akiri muto ngo yiyumvagamo ko ashobora kuba umukinnyi w’umupira w’amaguru gusa ngo gahoro gahoro agenda acika intege birangira yiyeguriye umuziki.
Ubwo yabazwaga niba hari imbogamizi ahura nazo mu muziki yahamije ko imbogamizi ze azihuriyeho n’abandi bahanzi benshi dore ko ngo ari imbogamizi zijyanye n’ubushobozi muri rusange.
Uyu musore yahamije ko kugeza ubu nta nyungu zifatika yari yabasha gukura mu muziki akora kuko avuga ko kubera imbogamizi afite atari yabasha gukora indirimbo ye bwite.
Icyakora avuga ko kugeza ubu inyungu ifatika akura mu muziki ari uko abasha kuririmbira abantu mu birori bitandukanye haba mu bukwe n’ibindi birori bitandukanye bityo akabasha guhabwa amafaranga ajyanye nibyo akora.
Patson avuga ko afatira ikitegererezo gikomeye kuri Nyakwigendera Yvan Buravan kuko ngo yamukundishije umuziki bikomeye.
Ubusanzwe umuhanzi Patson amazina nyakuri yahawe n’ababyeyi be yitwa Nahimana Patrick ndetse yaboneye izuba mu Karere ka Rusizi nyuma umuryango we uza kwimukira mu Mujyi wa Kigali.