ACCESS 250:Umuhanzi William Iradukunda yashimishije abakunzi ba Genesis TV aboneraho no gutanga ubutumwa bukomeye

William Iradukunda ni umwe mu bahanzi baririmba indirimbo ziramya ndetse zikanahimbaza Imana aho yaboneyeho umwanya wo gushimira ubuyobozi bwa Genesis TV dore ko yatangaje ko ari inshuro ya gatatu ahawe amahirwe yo kwigaragaza kuri iyi Televiziyo imaze kuba ikimenyabose.
Uyu musore yatangiye avuga ko azanye indirimbo ye nshya ndetse ahamya ko yishimiye bikomeye kuza afite iyi ndirimbo dore ko mu mwaka wa 2022 aribwo yafashe umwanzuro agatangira gukora indirimbo ku giti cye nk’umuhanzi.
Ubwo yabazwaga ku mbogamizi ahura nazo mu rugendo rwe yatangiye rw’umuziki yabashije gutangaza ko atangiye guhura n’ikibazo cy’ubukungu bijyanye nuko umuziki ugenda usaba ubushobozi butandukanye kandi ugasanga uburyo bwo kubona amafaranga buba bukiri hasi.
Uyu muhanzi yasobanuye ko ahawe ububasha bwo kureberera umuziki cyane cyane wa Gospel yashyiraho uburyo bwo guhemba abahanzi bakora uyu muziki cyangwa bagashyirirwaho ibitaramo bitandukanye kugirango barusheho gukuramo amafaranga.
Umuhanzi William Iradukunda ni umwana wa kabiri mu muryango w’abana batandatu ndetse yaboneye izuba I Gikondo mu murenge wa Gatenga ho mu Karere ka Kicukiro ndetse yaje kwiga amashuri abanza ndetse arangiriza amashuri yisumbuye muri APACE.
William Iradukunda avuga ko umuhanzi afatiraho ikitegererezo yitwa Bosco Nshuti ngo bijyanye n’ubutumwa atangira mu ndirimbo ze.
Kuri ubu uyu muhanzi afite indirimbo yamaze gusohora yitwa Cyamunara.
William iradukunda na bagenzi be banejeje abakunzi ba Genesis TV mu kiganiro Access 250