ACCESS 250:Umuraperi The Rich yateye ibuye mu gihuru agaragaza ko hari ibitangazamakuru bisaba indonke abahanzi kugirango bikine ibihangano byabo

Umuraperi The Rich yagarutse ku buryo abahanzi batsikamirwa mu rugendo rwabo rw’umuziki ugasanga rimwe na rimwe kugirango bazamuke barimo gusabwa indonke na bimwe mu bitangazamakuru Kandi aribyo bikwiye gufasha umuziki gutera imbere.

The Rich ni umwe mu bahanzi batangiye bahamiriza Genesisbizz ko yahisemo gukora injyana ya Rap kuko ifite umwihariko wo kwibanda ku butumwa bUjyanye n’ubuzima bwa buri munsi abantu babamo.

Yakomeje avuga ko hari izindi njyana zikorwa ariko ukumva ubutumwa buzitangirwamo ntibuhinduka mu magambo ye yagize ati:

hari igihe abahanzi ba R&B bashobora kuririmba urukundo igihe cyose ndetse ugasanga umuntu aririmba ijambo ndagukunda ndagukunda ugasanga umwaka urihiritse.

The Rich avuga ko atajya imbizi n’abahanzi bahitamo gukora indirimbo z’abandi barangiza bakiyita abahanzi kuko we ahamya ko umuhanzi ari umuntu urema ikintu cye kigagira umwimerere wacyo.

Uyu musore avuga ko amaze gukorana indirimbo n’abahanzi batandukanye barimo Kenny, yampano n’abandi batandukanye.

Uyu musore avuga ko yakunze umuziki akiri umwana muto cyane ndetse avuga ko kuva yamenya ubwenge yisanze akunda umukunzi.

Ubwo yabazwaga umuhanzi afatiraho ikitegererezo yahamijeko akunda umuhanzi JAY-Z.

Ubusanzwe umuhanzi The Rich amazina yahawe n’ababyeyi be yitwa Munyabugingo Elie ndetse yize amashuri abanza n’ayisumbuye kuri ubu ategereje kujya mu mashuri makuru ya Kaminuza.

Uyu muraperi ni umwe mu bagaragaje ubuhanga buhanitse ubwo yari yakiriwe mu kiganiero Access 250 gitambuka kuri Genesis Tv aho iki kiganiro gitumirwamo abahanzi bakizamuka ndetse gitambuka kuri Genesis TV buri wa Mbere na buri wa Kane kuva ku isaha ya 18:00 kugeza saa 19:00 z’ijoro.






Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO