ADEPR yinjiye mu masengesho y’iminsi 7 yo gutabaza Imana

Itorero rya Pentekote ryo mu Rwanda-ADEPR kuri iki cyumweru riratangira amasengesho y’iminsi 7 mu rwego rwo gutabaza Imana kugira ngo ikize u Rwanda n’Isi icyorezo cya Coronavirus gikomeje kuyogoza isi yose, kikaba cyarageze no mu Rwanda.

Ubuyobozi bw’itorero rya ADEPR ryateguye amasengesho y’iminsi irindwi, kuva kuri iki cyumweru tariki ya 22 Werurwe 2020, ni amasengesho ubuyobozi buguga ko agamije gutabaza Imana bityo kakabaho gutabarwa.

Genesisbizz yavuganye n’umuvugizi w’itorero rya ADEPR mu Rwanda, Rev. Karuranga Ephraim atangaza ko bahamagarira abakristo b’iri torero gusengera aho bari kandi bakomeza kwirinda iki cyorezo cya Coronavirusi.

Binyuze mu itangazo ryashyizweho umukono n’umuvugizi wa ADEPR, rigenewe abayobozi b’indembo zose, rivuga ko aya masengesho ari ay’abakristo bose b’iri torero, akaba atangira kuri iki Cyumweru tariki 22/03/2020 kugeza kuwa 28/03/2020.

Rikomeza rivuga ko Kubera ko guteranira mu nsengero bitemewe muri iyi minsi hagamijwe kwirinda icyorezo cya Coronavirusi (Covid-19), ADEPR yamenyesheje abakristo bayo ko aya masengesho buri umwe azayakorera iwe mu rugo.

Ni amasengesho yateguwe hashingiwe ku Ijambo ry’Imana riboneka mu 2 Ngoma 7:13-14 havuga ngo "Nindamuka nkinze ijuru imvura ntigwe, cyangwa nintegeka inzige ngo zone igihugu, cyangwa ninohereza mugiga mu bantu banjye, maze abantu banjye bitiriwe izina ryanjye nibicisha bugufi bagasenga, bagashaka mu maso hanjye bagahindukira bakareka ingeso zabo mbi, nanjye nzumva ndi mu ijuru mbababarire igicumuro cyabo, mbakirize igihugu."

ADEPR yasabye abakristo ko aya masengesho yazaba umwanya wo kugendera muri iri Jambo rivuzwe haruguru.

Iri tangazo rikomeza rivuga ko iminsi ibiri ya nyuma y’aya masengesho, abakristo bazayisenga biyirije ubusa (batarya ku manywa).

Iri tangazo risoza arigira riti “Bene Data mu rwego rwo gukomeza kwirinda icyorezo cya Coronavirusi turabasaba kuzamenyesha abakristo ko guteranira hamwe bitemewe ahubwo umuntu wese akazayasengera aho ari tugakomeza gutakira Imana ku manywa na nijoro, twiringira ko izaturengera vuba nk’uko Ijambo ryayo ribivuga (Luka 18:1-8).”

Risoza rigira riti “Muzakomeze kandi gukurikirana uko azakorwa neza munita ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo. Tubifurije ubuzima bwiza."

Minisiteri y’ubuzima mu Rwanda ivuga ko kugeza ubu abantu 17 ari bo bamaze gusangamo iyi ndwara mu Rwanda, benshi muri bo bahageze bavuye mu mahanga.

Iyi minisiteri kandi yatangaje ko mu bipimo byafashwe ejo ku wa gatandatu nta murwayi ufite indwara ya Covid-19 wagaragaye, abayirwaye bakomeje kuba 17. Ku Isi kimaze kwandura abarenga 250 naho abarenga 11000 imaze kubahitana.

Ibimenyetso by’iyi ndwara ni inkorora, guhumeka nabi n’umuriro.

Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu mu Rwanda iherutse gusaba Inzego z’ibanze gukomeza kwigisha abaturage guhindura imyitwarire yatuma u Rwanda rudatsinda coronavirus.

Coronavirus byemejwe ko yageze mu Rwanda ku wa 14 Werurwe 2020, ubwo yabonekaga ku Muhinde ukorera rimwe mu mashami y’Umuryango w’Abibumbye mu gihugu.

Minisante isaba abaturarwanda ‘gukomeza kwitwararika, bakurikiza amabwiriza y’inzego z’ubuzima hibandwa cyane cyane ku gukaraba intoki, kwirinda kujya ahantu hateraniye abantu benshi hashyirwamo intera hagati y’abantu (byibura netero imwe) no kwirinda ingendo zitari ngombwa.’

Itangazo rimenyesha abakristo ba ADEPR amasengesho y’iminsi 7
Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO