Kuba Mbappe yaragizwe Kapiteni w’u Bufaransa bishobora gutuma hari umukinnyi...
- 24/03/2023 saa 06:46
Amakipe y’ibihugu arimo uburwayi bwa Covid agomba kuzakina imikino yayo y’igikombe cy’Afurika cy’umupira w’amaguru (CAN/AFCON) n’iyo yaba afite abakinnyi 11 gusa batanduye.
Amabwiriza mashya y’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF) avuga ko imikino izaba nta gisibya nubwo muri abo bakinnyi 11 nta n’umwe muri bo waba asanzwe akina nk’umunyezamu.
Igihugu icyo ari cyo cyose kizananirwa kwitabira umukino kizajya giterwa mpaga y’ibitego 2-0.
Aya mabwiriza asohotse nyuma y’uko ibihugu byinshi bitangaje ko mu makipe yabyo habonetsemo abanduye Covid, mbere y’uko iri rushanwa ritangira kuri iki cyumweru.
CAF yavuze ko "mu bihe byihariye" akanama gategura irushanwa "kazafata icyemezo gikwiye".
Ku wa gatanu, ikipe y’igihugu ya Misiri yabaye ihagaritse guhaguruka yerekeza muri iri rushanwa ribera muri Cameroon, ndetse biba ngombwa ko ihagarika imyitozo, nyuma y’uko muri iyi kipe hagaragayemo abanduye coronavirus.
Iyi kipe ya Misiri, ifite umuhigo wo kuba ari yo imaze kwegukana iri rushanwa inshuro nyinshi - inshuro zirindwi, nyuma yaje kwerekeza muri Cameroon ku wa gatandatu.
Rutahizamu wa Arsenal Pierre-Emerick Aubameyang ni umwe mu bakinnyi babiri basanzemo Covid ku wa kane mu ikipe y’igihugu ya Gabon.
Byabaye ngombwa ko ikipe y’igihugu ya Guinea isiga mu Rwanda, aho yari yabanje kwitoreza, myugariro wayo Mikael Dyrestam, umukinnyi wo hagati Morlaye Sylla na rutahizamu Seydouba Soumah.
Amakipe ya Cap-Vert (Cape Verde) hamwe na Gambia - iyi yitabiriye iri rushanwa ku nshuro ya mbere, mu cyumweru gishize yibasiwe n’ubwandu bwinshi, mu gihe Tunisia na yo yatangaje ko hari abanduye aho yari yabanje kwitoreza mbere y’iri rushanwa.
Umukino wafunguye irushanwa wahuje ikipe ya Cameroun yari imbere y’abafana bayo, ndetse na Burkina Faso, umukino warangiye Cameroun itsinze ibitego 2-1.
Undi mukino wo muri iri tsinda watangiye i Saa tatu zuzuye, warangiye Cap Vert itsinze Ethiopia igitego 1-0,