AFCON: Amakipe umunani azakina imikino ya ¼ yamenyekanye

Mu ijoro ryakeye habaga imikino ibiri ya nyuma ya 1/8 cy’igikombe cy’Afurika, aho Egypt na Equatorial Guinea zasanze andi makipe y’ibihugu atandatu muri ¼, mu mikino izatangira ku wa gatandatu Tariki ya 29 Mutarama 2022.

Egypt yakomeje muri ¼ nyuma yo gusezerera Côte d’Ivoire kuri penaliti 5-4, dore ko umukino wari warangiye amakipe y’ibihugu byombi anganyije 0-0 ndetse hitabazwa n’iminota mirongo itatu y’inyongera ,gusa ntihagira n’imwe ireba mw’izamu ryindi.

Bageze muri penaliti, Eric Bailly yaje kuyitera mu biganza by’umunyezamu wa Misiri, mu gihe abakinnyi bose ba ‘The Pharaohs’ bazinjije, Côte d’Ivoire isezererwa gutyo.

Umukino wasoje iya 1/8 yose, n’uwahuje Mali na Equatorial Guinea warangiye amakipe yombi aguye miswi, 0-0.

Hitabazwa penaliti maze Equatorial Guinea itsinda 6 kuri 5 za Mali, Les Aigles ihita isezererwa mu gikombe cy’Afurika.

Uko amakipe azahura muri ¼

Ku wa gatandatu, Tariki ya 29 Mutarama 2022:

- Saa 18:00 Gambia vs Cameroon, umukino uzabera kuri Douala Stadium.
- Saa 21:00 Burkina Faso vs Tunisia, umukino uzabera kuri Roumde Adjia Stadium.

Ku cyumweru, Tariki ya 30 Mutarama 2022:

- Saa 17:00 Egypt vs Morocco, umukino uzabera kuri Ahmadou Ahidjo Stadium.
- Saa 21:00 Senegal vs Equatorial Guinea, umukino uzabera kuri Douala Stadium.

Mo Salah niwe watsinze penaliti yanyuma yahesheje Misiri tike ya 1/4.

Abakinnyi ba Ivory Coast ntibiyumvishaga ibibabayeho.

Abakinnyi ba Equatorial Guinea bishimira tike ya 1/4 babonye.

Uko amakipe azahura muri 1/4.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO