AFCON: Bwa mbere mu mateka Umunya-Afurika y’epfo agiye gusifura umukino wa nyuma

Umusifuzi mpuzamahanga ukomoka muri Afurika yepfo, Victor Gomes niwe uzayobora umukino wa nyuma w’igikombe cya Afurika hagati ya Senegal na Misiri.

Gomes w’imyaka 39 abaye umusifuzi wa mbere ukomoka muri Afurika y’epfo ugiye kuyobora umukino wa nyuma w’igikombe cya Afurika, utegerejwe ku cyumweru tariki ya 06 Gashyantare 2022, kuri Olembe Stadium.

Uyu musifuzi azaba yungirijwe na Zakhele Siwela nawe ukomoka muri Afurika y’epfo, Souru Phatsoane ukomoka muri Lesotho ndetse na Olivier Safari Kabene ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo(DRC).

Mu 2008, nibwo Victor Gomes yatangiye gusifura muri Shampiyona ya Afurika Y’epfo, ndetse mu mwaka w’imikino wa 2012/13 atorwa nk’umusifuzi mwiza muri iyo shampiyona (PSL Referee of the season).


Victor Gomes asanzwe asifura indi mikino mpuzamahanga

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO