AFCON2023:Urose nabi burinda bucya Amavubi yisanze mu itsinda rimwe na Senegal ya Sadio Mane

Kuri ubu hamaze gukorwa tombora yo gushyira amakipe mu matsinda yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika cya 2023 kizabera mu gihugu cya Cote d’Ivoire , iyi tombora isize U Rwanda mu itsinda rya nyuma L aho ruri kumwe na Senegal,Benin hamwe Mozambique.

Mu mujyi wa Jonesburg mu gihugu cya Afurika y’Epfo nibwo habaga tombora ku munsi wejo ku isaha ya 19:00 z’inaha i Kigali mu Rwanda.

Ikipe y’igihugu y’Urwanda Amavubi yari mu gakangara ka kane hamwe n’ibindi bihugu byageraga muri 11 aribyo: Centre Africa, Sudan, Burundi,Tanzania, Ethiopia, Lesotho, Botswana, Eswatini, Liberia,South Sudan hamwe na Sao Tome et Principe.

Udukangara twari 4 ndetse buri gakangara karimo amakipe 12 yose hamwe agashyika amakipe 48 ndetse buri kipe yagiye ishyirwa mu gakangara hashingiwe ku rutonde ngaruka kwezi rwa FIFA rugena uko amakipe aba yaritwaye.

U Rwanda rukomeje kugorwa cyane no kubona itike irwerekeza mu gikombe cya Afurika dore ko imyaka ibaye hafi 18 U Rwanda rutongeye gukandagira mu gikombe cya Afurika kuko ruherukayo mu mwaka wa 2004 rutozwa na Rotomir ndetse iki gihe iki gikombe cyari cyabereye mu gihugu cya Tunizia.

Icyo gihe U Rwanda rwari rufite abakinnyi bakomeye cyane barimo Jimmy Gatete,Karekezi Olivier, Jimmy Mulisa, Kalisa Claude, Saidi Abed Makasi,Nkunzingoma Ramazan hamwe n’abandi benshi cyane bakanyujijeho mu mupira w’amaguru mu Rwanda

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO