AFURIKA Y’EPFO:Abantu 14 bahasize ubuzima ubwo bakoraga amasengesho yo gutakambira umuremyi

Mu gihugu cya Afurika y’Epfo haravugwa inkuru ibabaje aho abantu 14 bitabye Imana ubwo bakoraga amasengesho bakaza gutwarwa n’amazi menshi yaturutse mu ruzi akabatera aho barimo gusengera.

Kuri uyu wa Gatandatu nibwo abantu bagera kuri 30 barimo gusenga ndetse bahagaze ku rutare hafi y’uruzi maze amazi menshi abasanga aho barimo gusengera arabatembana ndetse muri bo abagera kuri 14 baza kuhasiga ubuzima.

Bivugwa ko umuyobozi w’aba basenganga (Pastor) ngo yatabawe n’ishami ry’igiti yizingiyeho ubwo amazi menshi yari arimo kubatembana maze we aza kurokoka atyo.

Mbere y’uko ibi biba abategetsi bakomeye muri Afuruka y’Epfo bari baburiye abaturage ko bakwitonda mu gihe bakorera ibirori cyangwa amasengesho hafi y’uruzi rwabivuganye.

Kugeza ubu umubare w’abahitanwe n’uru ruzi ugaragaza ko ari abantu 14 bahasize ubuzima ndetse ngo hari 3 bakomeje kuburirwa irengero ndetse abandi bo babashije gutabarwa batarashiramo umwuka.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO