AMAFOTO: Uko byifashe mu mujyi wa Kigali nyuma y’isubukurwa ry’imirimo

Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki 04 Gicurasi 2020, Abanyarwanda bemerewe gusubira mu mirimo yabo isanzwe nyuma y’uko bari bamaze ukwezi n’iminsi icumi bari mu ngo zabo nta mirimo iri gukorwa bitewe n’ingamba zo kwirinda virusi ya COVID-19.

Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 30 Mata uyu mwaka yari igamije kongera kwiga ku cyorezo cya COVID-19 n’ingamba zo gukomeza kukirwanya ngo kidakwira mu gihugu hose, iza kwemeza ko Abanyarwanda bagomba gusubira mu mirimo yabo imwe nimwe bari basanzwe bakora.

Inama y’Abaminisitiri ikimara gusuzuma uko iki cyorezo gihagaze mu Rwanda, yahise ifata ingamba zo gukumira icyorezo cya COVID-19, yemeza ko ingamba nshya zikurikizwa guhera kuwa mbere tariki ya 04 Gicurasi 2020.

Mu gitondo cy’uyu munsi, ibinezaneza byari byose ku Banyarwanda basubiraga mu mirimo yabo itandukanye, nubwo byagaragaye ko bagowe cyane n’imodoka nkeya zibafasha kugera mu mirimo yabo hatabayeho kwegerana.

Mu bice bimwe na bimwe bya Kigali umunyamakuru wa Genesisbizz yagiye anyuramo, hari aho yagiye asanga imirongo yabateze bus batubahirije guhana intera hagati yabo.

Nyabugogo abantu bageragezaga kubahiriza guhanahana intera hagati y’abatega imodoka kandi bose bambaye udupfukamunwa

Urujya n’uruza rw’abagaragara muri Nyabugogo rwari rutariyongera mu gitondo cy’uyu wa mbere


Gahunda yo kwambara udupfukamunwa yubahirijwe n’Abanyarwanda benshi barimo n’abasaba amafaranga abatunga muri ibi bihe bitoroshye








Hagaragaye umubyigano ku bateze imodoka zitwara abantu bitewe n’ubuke bwazo bwateraga abantu kudahana intera hagati yabo







Kwa Rubangura ahazwi nk’ahateranira abantu benshi, urujya n’uruza rwari rutaraba rwinshi mu gitondo cyo kuri uyu mbere ubwo abantu basubiraga mu mirimo yabo


Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO