AMAFOTO: APR Fc yerekanye Jacques Tuyisenge nk’umukinnyi mushya.

Ikipe y’ingabo z’igihugu ya APR Fc yeretse itangazamakuru rutahizamu w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi Jacques Tuyisenge nk’umukinnyi mushya uzayikinira mu myaka ibiri y’amasezerano iri imbere.

Ni umuhango wayobowe n’umuyobozi wungirije wa APR FC Maj Gen. Mubarakah Muganga kuri uyu wa Gatanu Tariki 18 Nzeri 2020.

Jacques Tuyisenge yari umukinnyi w’ikipe ya Petro Atletic De Luanda yo muri Angola, aho yatandukanye n’iyi kipe bitewe n’ibibazo by’amikoro yarimo kubera icyorezo cya covid-19 kibasiye isi.

Amakuru agera kuri Genesis aravuga ko uyu musore wasinye imyaka ibiri muri APR Fc yahawe arenga gato Miliyoni 55 z’amafaranga, ndetse ko azajya ahembwa ibihumbi 4000 by’amadorali y’amerika buri kwrezi.

Jacques Tuyisenge yavuye mu Rwanda muri 2015 mu ikipe ya Police Fc ahita yerekeza muri Gor Mahia yo muri Kenya aho nawe yamazeyo imyaka ine. Uyu musore yahise yerekeza mu ikipe ya Petro Atletic De Luanda.

Jacques Tuyisenge arikumwe na Afande Mubaraka Muganga

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO