AMAFOTO: Abahanga mu kurimba “Sapeur” b’i Kinshasa n’i Brazzaville barimo kubyigisha urubyiruko

Abaturage bamwe b’imijyi ya Brazzaville na Kinshasa, imirwa mikuru ibiri yegeranye cyane kurusha iyindi yose ku isi, bamaze igihe bazwiho gutsapa, by’umwihariko abagize ’Société des Ambianceurs et des Personnes Élégantes’ (SAPE).

Aba Sapeur (Abasaperi) ni abantu bazwi ho kwambara imyenda n’inkweto bihenze, n’ubwo bazwi cyane muri Congo zombi magingo aya bamaze gukwira isi yose.

Ni ibintu bakora atari impanuka, Sapologie (Sapoloji) ni ubuzima, ni imyumvire, ni imibereho ku ba sapeur.

Abasapeur ntabwo ari ab’iminsi ya none, amateka yabo agaragaza ko ari abo mu kinyejana cya 19 ariko ngo ahagana mu mwaka wa 1960 Abasaperi bariyongereye.

Ubwiza bw’imyenda yabo bugaragazwa n’amabara menshi, kwiyongera kw’abasapeur bifitanye isano no kwihimura ku Bakoloni kuko bangaga kwambara imyenda nk’iyabo Bakoloni.

Aya mafoto ya Tariq Zaidi - akubiye mu gitabo cyasohotse muri uku kwezi kwa cyenda cyitwa ’Sapeurs: Ladies and Gentlemen of the Congo’ - agaragaza n’aba ’sapeurs’ bashya.

Natan w’imyaka 8, umwana w’umu-’sapeur’ uzwi cyane Fiston Mahata, ahagarariye urubyiruko rw’intyoza mu kurimba.

Okili Nkoressa w’imyaka 10, uri hagati, arakoresha umuhanda w’igitaka mu kumurika imyambarire n’intambuko ye.

Elie Fontaine, umushoferi wa taxi w’imyaka 45, avuga ko yatangiye kwambara ama ’costumes’ akiri umwana mu mwaka wa 1982.

Bamwe batangira kuba mu itsinda rya SAPE bakiri bato, nk’uyu mwana w’umuhungu Israël Mbona (wambaye ingofero itukura) w’imyaka itanu.

Nubwo akiri muto bwose, uwo mwenda acyenyeye ni uwo muri Scotland (Écosse) naho inkweto ze ni izo mu ruganda Versace rwo mu Butaliyani.

Aba-’sapeuses’ bamwe babimazemo imyaka ibarirwa muri za mirongo. Barimo nk’uyu mukozi wo mu rugo Clémentine Biniakoulou w’imyaka 52, umaze imyaka 36 ari ’sapeuse’.

Maxime Pivot Mabanza, umaze imyaka 36 ari umu-’sapeur’, agira ati: "Kuri jye SAPE ni uburyo bwo kubaho, SAPE ni icyiciro cy’imibereho, SAPE ni akazi".

Perreira Franchisco w’imyaka 37, utanga ubujyanama mu ikoreshwa rya mudasobwa (computer consultant) i Brazzaville, avuga ko ari we "mu-’sapeur’ urenze abandi bose".

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO