AMAFOTO: Abakobwa bahatanira ikamba rya Miss Rwanda basuye uruganda rwa Hyundai

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kane abakobwa 20 bahatanira ikamba rya Miss Rwanda 2021 basuye icyicaro cy’Uruganda rwa Hyundai Mu Rwanda aho rukorera i gikondo bamurikirwa imodoka nziza izahembwa uzegukana iryo kamba uyu mwaka .

Bakigera aho i gikondo bakiriwe na Jean Paul Muramira Umuyobozi wa Hyundai Rwanda abanza kubasobanurira byinshi ku modoka benshi muri bo bari guhatanirwa kwegukana ya Hyundai Creta 2021 ifite agaciro ka miliyoni 38 z’amafaranga y’u Rwanda

Nyuma yo gusobanurirwa iby’iyo modoka ya Hyundai Creta 2021 Miss Rwanda 2021 uzeguka abo bakobwa batemberejwe uruganda berekwa ubundi bwoko bw’imodoka nziza zikorwa n’uruganda rwa Hyundai .

Mu ijambo rye amaze gutembereza abo bakobwa uruganda Bwana Jean Paul Muramira Umuyobozi wa Hyundai Rwanda yatangaje ko icyatumye biyemeza gutera inkunga irushanwa rya Miss Rwanda kugira ngo bashyigikire urugendo rw’iterambere rw’umukobwa n’umugore by’umwihariko mu Rwanda .

Biteganyijwe ko umuhango wo kwambika ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2021umukobwa uzaba yaryegukanye uzaba ku tariki ya ariki 20 Werurwe 2021 mu birori bikomeye bizabera mu nyubako Intare Conference Arena i Rusororo mu Mujyi wa Kigali .

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO