AMAFOTO:Abakobwa bari mu mwiherero wa Miss Rwanda 2021 basuye urwibutso rwa Ntarama

Ku munsi w’ejo hashize ku wa gatatu tariki ya 10 Werurwe 2021, abakobwa 20 bari mu mwiherero wa Miss Rwanda basuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Ntarama Mu Karere ka Bugesera bunamira Inzirakarengane zihashyinguwe .

Urwo rugendo rw’abo bakobwa rwari mu rwego rwo guha icyubahiro abazize Jenoside y’Abatutsi muri 1994, no kwiga amateka kuko abenshi igihe ibyo byago byagwiriraga u Rwanda bari bataravuka babyumva gusa .

Ubwo bageraga ku rwibutso rwa Ntarama basobanuriwe amateka menshi y’ibyabaye muri ako gace ka Ntarama ko byari indengakamere kugeza aho abicanyi bigabije n’inzu z’Imana bakiciramo abatutsi bari bahahungiye bahiteze amakiriro .

Nyuma yo gusobanurirwa amateka bahawe umwanya bazengurutswa mu rwibutso imbere no hanze birebera y’amateka bari bamaze kubwirwa .

Bamwe mu bakobwa bari mu bahatanira ikamba rya Miss Rwanda bavuze ko ibyo babonye birenze ubwenge bwa muntu , ko bibabaje ko nabo biboneye koko uko uwo mugambi mubisha wateguwe bakaba bagomba guharanira kurwanya ikintu cyose cyakongera guhembera Jenoside ndetse n’ingengabitekerezo yayo .

Uretse ibyo bikorwa byo gusura urwo rwibutso abo bakobwa banageneye inkunga abacitse kw’icumu rya Jenoside bo muri Ntarama y’amafaranga yo kwikenuza bagura amatungo , banafata umwanya bahakorera isuku .

Kiliziya ya Ntarama yabereyemo ubwicanyi ndengakamere mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Muri icyo gihe yabonwaga nk’ahantu hizewe n’ibihumbi by’Abatutsi bahungiyeyo ariko Interahamwe zo zari zirekereje ziteguye kubavutsa ubuzima.ubu ishyinguyemo inzirakarenga z’abatutsi zigera ku 5000

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO