AMAFOTO:Amaherezo y’inzira ni munzu Emmerance Gakondo yakoze ubukwe

Emmerance gakondo ni umukobwa umaze kumenywa cyane biciye mu ndirimbo ze aririmba mu njyana Gakondo ndetse yamaze gukora ubukwe n’umusore yihebeye.
Uyu muhanzikazi yakoze ubukwe bubereye ijisho mu birori by’akataraboneka byitbiriwe na bamawe mu nshuti ze zikomeye
Uyu muhanzikazi akoze ubukwe nyuma yo kwambikwa impeta mu mezi yatambutse ndetse icyo gihe yahise ahamiriza Genesisbizz ko bateganya guhita bakora ubukwe we n’umukunzi we witwa Kayiranga Eric.
Ubusanzwe uyu muhanzi amazina ye nyakuri yahawe n’ababyeyi be yitwa Emerance Dukuzimana yaboneye izuba mu mujyi wa Kigali mu murenge wa Rusororo, ndetse yaje kwiga amashuri abanza i Kabuga naho ayisumbuye ayiga i Kayonza.