AMAFOTO:Bahavu Jeanette yizihije isabukuru y’akataraboneka

Umukinnyi wa filime ukunzwe cyane n’abatari bake hano mu Rwanda ariwe Jeanette Bahavu yizihije isabukuru ye y’amavuko kuri iki cyumweru mu birori byagatangaza.

Ibi birori byabaye kuri iki cyumweru taliki ya 17 Nyakanga 2022,ndetse abantu batandukanye bari babyitabiriye gusa bari bacye ndetse hari higanjemo abavandimwe be n’inshuti ze magara.

Mu byishimo bikomeye kandi Bahavu Jeanette yasangije amafoto abakunzi be yifashishije Instagram ye maze ayaherekeresha amagambo avuga ko yishimira umwaka mushya atangiye mu buzima bwe.

Bahavu Jeanette ni umwe mu Banyarwandakazi bakunzwe n’abatari bake hano mu Rwanda cyane cyane bishingiye ku mpano ikomeye afite mu gukina filimi Nyarwanda.

Jeanette bahavu yamenyekanye cyane muri filimi y’uruhererekane yitwa City Maid,aho muri iyi filimi akinamo yitwa Diane gusa kuri ubu afite filimi ye ndetse inakunzwe na benshi yitwa Impanga series.


Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO