AMAFOTO: Dore uko umuhango wo gushyingura umubyeyi wa Meddy wagenze

Ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru taliki ya 28 Kanama 2022 nibwo umubyeyi w’umuhanzi Ngabo Medard yashyinguwe mu irimbi rya Rusoro,aho uyu muhango witabiriwe n’ingeri zitandukanye z’abantu cyane cyane ibyamamare biri mu ruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda.
Cyabukombe Alphonsine ni umubeyi umwe rukumbi Meddy yari asigaranye ndetse kuwa 14 Kanama 2022 yitabye Imana aho yari afite imyaka 66 y’amavuko azize kanseri yo mu maraso.
Umuhango wo guherekeza umubyeyi wa Meddy witabiriwe n’abahanzi batandukanye n’abandi bantu bafite aho bahuriye n’imyidagaduro mu Rwanda cyane cyane mu muziki,ndetse abahanzi batandukanye barimo Bruce Melodie,Uncle Austin,Christopher n’abandi batandukanye bose bari bitabiriye uyu muhango.
Meddy,Christian,Ange baherekeje umubyeyi wabo
Abarimo Alex Muyoboke,David Bayingana,DJ Diallo bitabiriye umuhango wo guherekeza umubyeyi wa Meddy
Umuryango mugari wa Genesis TV witabiriye umuhango wo guherekeza umubyeyi wa Meddy
Abahanzi barimo Bruce Melodie,Uncle Austin, Christopher hamwe na Lil G bifatanyije na Meddy guherekeza umubyeyi we
Abarimo Mushyoma Joseph na Lucky Nzeyimana bari mu bitabiriye umuhango wo guherekeza umubyeyi wa Meddy