Umuhanzi Limu yashyize hanze indirimbo igaruka ku butwari bw’abanyeshuri b’i...
- 24/03/2023 saa 11:24
Isimbi Alliance ukunzwe cyane muri sinema ku munsi w’ejo ku cyumweru tariki ya 12 Nzeri 2021 nibwo yamuritse filime ye ya Mbere yakoze nyuma yo gusinya amasezerano na Kompanyi ya One Percent Management yo muri Nigeria yise Alliah The Movie.
Uyu muhango wabereye ku I Rebero muri Canal Olympia, witabiriwe n’ibyamamare byinshi muri sinema ndetse no mu muziki nka Platini , Bruce Melodie, Mico The Best, Massamba Intore, Ben Adolphe n’abandi.
Byari ibirori bibereye ijisho kubera imyambarire idasanzwe yagaragajwe n’abanyamideli batandukanye bari bitabiriye.
Ahagana I Saa cyenda nibwo abari batumiwe bari batangiye guca ku itapi itukura ari nako bafata amafoto bagakomereza muri Salle nziza ya Canal Olympia kwihera amaso iyo filime ya Alliance.
Nyuma yo kureba iyo Filime Alliah yatangarije Genesisbizz akari ku mutima we nyuma yo gushyira hanze filime ye ya mbere .
Yagize ati "Ndashima Imana cyane yo yanshoboje kuba igikorwa nateguye kibashije kugenda neza, kandi ndabashimira ababashije kuza kuntera ingabo mu bitugu bose ntibagiwe n’Itisinda ry’abayobozi banjye muri One Percent Management bafashe umwanya wabo bakaza mu Rwanda kuntera inkunga."
"Nyuma yo kubona uko abanyarwanda bakiriye filime yanjye ndifuza gukora cyane nkagera kure nifuza muri Sinema no gukomeza kuzamura urwego rwa sinema."
Umusaza Nkota umwe mu bakunzwe muri Sinema nyarwanda nawe yakinnye muri filime ya Alliah
Abitabiriye bose bakirizwaga ikinyobwa cya Champagne
Ange wari umugore wa Dj Pius niwe wari MC
Bamwe mu bakinnye muri iyo filime bafata ifoto y’urwibutso
Umunyamakuru Mustapha Kiddo nawe yari yitabiriye