AMAFOTO:Ibyamamare bitandukanye byitabiriye umuhango wo gusezera bwa nyuma kuri TakeOff

Byari ibicika mu muhango wo gusezera bwa nyuma ku muhanzi TakeOff witabye Imana mu minsi itambutse ndetse abantu barenga 20,000 biganjemo ibyamamare bitabiriye umuhango wo gusezera bwa nyuma kuri uyu muhanzi.

Uruvunganzoka rw’abantu bitabiriye uyu muhango wo gusezera bwa nyuma ku muhanzi TakeOff aho havuzwe cyane ku mateka n’ibigwi bye bitazibagiranwa.

Umuhango wo gusezera bwa nyuma kuri uyu muhanzi wabereye ahitwa Atlanta State Farm Arena ndetse ibyamamare binyuranye byerekanye amarangamutima anyuranye kuri uyu muhanzi witabye Imana maze urupfu rwe rugashengura benshi.

Abahanzi banyuranye batangaje ko ibigwi by’uyu muhanzi bitazibagiranwa ndetse baboneyeho no kumwifuriza kuruhukira mu mahoro.

Justin Bieber, Drake, Quavo n’abandi mu muhango wo gusezera bwa nyuma TakeOff

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO