(AMAFOTO):Ihere ijisho imodoka yashyikirijwe Miss Muheto

Nyuma y’amezi atatu n’igice Miss Nshuti Divine Muheto ategereje imodoka kuri ubu yashyize irataha ndetse uyu Nyampinga w’U Rwanda 2022 yamaze kuyishyikirizwa.

Inteko y’igihugu y’Umuco niyo yashyikirije Miss Muheto iyi modoka aho ari imodoka nziza cyane yo mu bwoko bwa Hyundai Venue.

Iyi modoka ishyikirijwe Nyampinga w’U Rwanda nyuma y’aho umuyobozi wa Rwanda Inspiration Back Up wari ushinzwe gutegura Miss Rwanda bwana Dieudonne afungiwe akurikiranyweho guhohotera abakobwa bitabiraga Miss Rwanda mu bihe bitandukanye.

Magingo aya nubwo Miss Muheto ashyikirijwe iyi modoka gusa hari ibindi bihembo yatsindiye we na bagenzi be batarashyikirizwa ndetse hakaba hataramenyekana igihe bizatangirwa.

Uyu mukobwa Miss Muheto yambitswe ikamba rya Miss Rwanda Kuwa 19 Werurwe 2022 .




Miss Nshuti Muheto Divine yashyikirijwe imodoka yatsindiye

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO