AMAFOTO: Jacques Tuyisenge na bagenzi be bakiriwe mu myitozo ya mbere ya APR FC

Ikipe ya APR Fc izahagararira u Rwanda mu mikino Nyafurika y’amakipe yabaye aya mbere iwayo (Champions League), yamaze gutangira imyitozo kuri iki cyumweru, nyuma yo kugera I Shyorongi aho bacumbitse ari nako bahaga ikaze abakinnyi bashya barimo na Tuyisenge Jacques.

APR Fc yageze I Shyorongi kuri uyu wa Gatandatu, nyuma yuko ubuyobozi bwayo bupimishije abakinnyi ndetse na staff yose y’iyi kipe mu cyumweru gishize, nyuma kandi yo kwemererwa na minisiteri ya siporo mu Rwanda gufungura ibikorwa by’imikino byaherukaga mu kwezi kwa Werurwe.

Iyi myitozo yari yitabiriwe n’abakinnyi bose uko ari 31, nta n’umwe ufite ikibazo cy’imvune cyangwa indi mpamvu yamubuza gukora, yagaragayemo kandi abakinnyi bashya batandatu bongewe mu ikipe yasoje umwaka ushize itwaye ibikombe bitatu harimo n’icya shampiyona yegukanye idatsinzwe umukino n’umwe.

Jacques Tuyisenge ndetse na bagenzi be batandatu baguzwe na APR Fc bakiriwe mu myitozo yabo ya mbere muri iyi kipe, nyuma yo kuyisinyira mu isoko ry’igura n’igurishwa muri uyu mwaka.

AMAFOTO:
rutahizamu Nshuti innocent Ombolenga Fitina Jacques Tuyisenge uherutse kubasinyira

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO