AMAFOTO: Ku Irayidi, Aba-Islam mu mujyi wa Kigali ntibakanzwe n’imvura

Kuri uyu wa kane tariki 13 Gicurasi nibwo abasilamu bo mu Rwanda basoje igisibo gitagatifu cya Ramadhan bari bamazemo ukwezi kose abatuye mu Mujyi wa Kigali bakaba bazindukiye kuri kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo mu isengesho nubwo imvura yagwaga bwose bari benshi.

Mu gusoza icyo gisibo i Nyamirambo hazwi ho nk’agace gatuwe n’Abayisilamu benshi ntibaciwe intege n’imvura kuko bahuriye muri Stade ya Kigali mu gusoza ukwezi kw’igisibo.

Ahagana I saa moya n’igice benshi mu bayisiramu bari batangiye kugera kuri stade ya Kigali aho byari biteganyijwe ko isengesho rigomba kwitabirwa n’abantu 500 gusa mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya coronavirus.

Mu butumwa bwa Mufti w’u Rwanda Sheikh Salim Hitimana yagize ati “Reka dushime Imana kuba yfbashije abayisilamu gukora iri sengesho n’ubwo bitandukanye n’ibihe byahise.

Yakomeje agira ati "Si kubwabo ahubwo ni ku bushobozi bwa Allah ndetse no kubw’ubuyobozi bwiza bw’igihugu bwatanze ubureganzira bwo kugira iri sengesho ryongere rihuze abayisilamu bose bo mu Rwanda."

Mufti Salim yakomeje avuga ko iminsi 30 y’igisibo ikorwamo ibikorwa byinshi birimo kwiyirinza no gukosora imibereho ndetse n’imyifatire n’imyigire ikaba ari iminsi twakwita ingando umuyisilamu yahawe n’Imana kugira ngo yikekebure.

Yakomeje agira ati "Muri iyo minsi kandi hakorwa ibikorwa byinshi by’urukundo ndetse no kuremerana bitavuga y’uko byose birangirana n’igisibo cya Ramadhan ahubwo ko no mu bihe bisanzwe abayisilamu bakomeza gukora ibyo bikorwa"

Mu gusoza Mufti Salim yasabye Abayisliamu bose ko bashyirahamwe bakubahiriza ambwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19 abasaba kwirinda ibikorwa byose byo gutumirana mu ngo zabo ko basangira uyu munsi mu miryango kugira ngo bubahirize amabwiriza yashyizweho na Leta.

AMAFOTO: Jean Paul Nsanzabera

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO