AMAFOTO:Niba uri mu rukundo ruhamye gusomana byimbitse dore icyo bivuze ku rukundo(Make out kiss)

Uyu munsi tuba mu isi yiganjemo abantu batandukanye kandi bakoresha uburyo bwinshi bagashimishanya cyane cyane iyo bari mu rukundo ruhamye,nyamara gusomana tubifata nko guta Umuco wacu ariko ntabwo ari bibi ahubwo biterwa n’urwego abakundana bagezeho ndetse nicyo urukundo rwabo rugamije, gusa reka tuvuge ku gusomana byimbitse hagati y’abakundana.

Gusomana byahozeho kuva mu myaka yo hambere kugeza uyu munsi gusa nanone hari benshi babikoresha nabi.

Uyu munsi turimo kuvuga uburyo bwo gusomana byimbitse hagati y’abakundana gusa ubu buryo bwo gusomana ntabwo bukwiye kuza huti huti ahubwo bishingira ku cyizere ufitiye umukunzi wawe ndetse niyo usomye uwo ukunda muri ubu buryo uba umweretse ko wifuza kuba umwe nawe ngo mwuge ubumwe.

Ubu bwoko bwo gusomana ni uburyo abakundana bakunze gupfa mu gihe umwe atabikoreye undi kuko hagaragarizwamo amarangamutima yimbitse ndetse ubu bwoko bwo gusomana bugaragaza ko umukunzi wawe akubamo ndetse ko ugukunda cyane by’imbere kandi atabyishakamo.

Ubu buryo bwo gusomana byimbitse ntabwo bukwiye gukorerwa ahabonetse hose dore ko bisaba ko ababukoresha baba bisanzuye kandi bari ahantu hanyaho.

Niba urimo gusoma iyi nkuru ntuze kwitiranya ibintu mbere ya byose itondere ibi bintu bikurikira niba wifuza gusomana n’umukunzi wawe muri ubu buryo.
1.Tekereza niba waramaze kwegurira umutima wawe uwo mukunzi wawe

2.Tekereza neza urebe niba ari umwizerwa kuri wowe kuburyo wamaze kunga nawe ubumwe

3.Tekereza neza niba mufitanye imigambi myiza cyane cyane yerekeye kurushinga hagati yanyu

N.B:1.Niba uziko urukundo rwawe rutarajya ku murongo uzirinde gusomana n’umukunzi wawe ku buryo bwimbitse ni byiza kubanza kumarana nawe igihe bityo mwembi mukemeranya ko mukundanye bihamye.
2.Gusomana byimbitse bishobora kuzamurira amarangamutima akomeye ababikora ni ngombwa kwitonda kugirango bitakuganisha mu gukora imibonano mpuzabitsina utateguye.


Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO