AMAFOTO:Ntawarubara!ibyabaye ku makipe akomemeye mu Bwongereza mu mpera z’icyumweru ni agahomamunwa

Imikino yarakinwaga hirya no hino ku mugabane w’i Burayi cyane cyane mu gihugu cy’u Bwongereza gusa ibyabaye ku makipe akomeye ni agahomamunwa dore ko amakipe anyuranye yatsinzwe bikomeye kandi yari yahawe icyizere.
Ku ikubitiro ikipe ya Chelsea nyuma yo kugura umuhisi n’umugenzi ntabwo yabashije kuva mu nzara z’ikipe ya Fulham dore ko amakipe yombi yaguye miswi maze rubura gica birangira umutoza Potter wahawe arenga Miliyoni 500 z’ama pound ngo agure abakinnyi atahiye inota rimwe.
Ku wundi mukino kandi ntabwo Umudage utoza ikipe ya Liverpool amerewe neza nyuma y’aho ikipe ye yugarijwe n’imvune abandi bakinnyi ntabwo bari mu bihe byabo byiza ndetse ibi byatumye Liverpool ihabwa isomo rya ruhago n’ikipe ya Wolves ku bitego 3-0 maze abafana ba Liverpool barushaho gushavura.
Ntabwo kandi ishyamba ryigeze riba ryeru ku mutoza Mikel Arteta n’ikipe ye ya Arsenal kuko iyi kipe yari imaze iminsi idatsindwa ntabwo yaje koroherwa n’ikipe ya Everton yari irimo kurwanirira umutoza mushya wayo nyuma yo kwirukana Frank Lampard wirukanwe ashinjwa umusaruro muke ndetse Everton byarangiye itsinze Arsenal igitego 1-0 cyabonetse ku munota wa 60 w’umukino.
Nyuma yo kwandavura kw’amakipe menshi ikipe ya Manchester United y’Umuholandi Ten Haag yitwaye neza ibasha gutsinda Crystal Palace ya Patrick Viera ibitego 2-1 harimo igitego cyatsinzwe na Marcos Rashford.
Nyamara ku munsi w’ejo ku cyumweru hari hategerejwe umukino ukomeye wagombaga guhuza ikipe ya Tottenham na Manchester City aho byari byitezwe ko Man City iraza kubyaza umusaruro uku gutsindwa kwa Arsenal maze ikayirya insataburenge gusa ntabwo byaje koroha kuko ikipe ya Tottenham ibifashijwemo na rutahizamu Harry Kane byarangiye bivuganye ikipe ya Man City bayitsinda igitego 1-0 cyabonetse hakiri kare cyane.
Kugeza ubu Arsenal iracyayoboye urutonde rwa Shampiyona y’u Bwongereza n’amanota 50 aho bagikurikiwe na Manchester City n’amanota 45 ndetse amakipe arimo New castle hamwe na Manchester United nazo zikomeje kuba hafi aho.
Chelsea nyuma yo kugura umuhisi n’umugenzi yanganyije na Fulham.
Liverpool ibyayo bikomeje kwanga nyuma yo gutsindwa na Wolves ibitego 3-0.
Nyuma y’igihe kinini Arsenal yatsinzwe na Everton igitego 1-0.
United yitwaye neza nubwo bwose Casemiro yahawe ikarita itukura.
Man City yananiwe kwikura mu nzara za Tottenham itsindwa igitego 1-0 cyatsinzwe na rutahizamu Harry Kane.