AMAFOTO: Patriots BBC yasinye amasezerano y’ubufatanye na AZAM y’imyaka 2.

Uyu munsi tariki 17 Mutarama 2020, ku kicaro gikuru cya Azam Rwanda kiri I Masoro, habereye igikorwa cy’isinywa ry’amaseserano hagati y’uru ruganda ndetse n’ikipe ya Patriots BBC azamara imyaka ibiri.

Uruganda rukora ifarini ndetse n’ikipe ya Patriots Basketball Club, basinye amasezerano y’imyaka ibiri, yo kuyitera inkunga ingana na miliyoni 48 z’amafaranga y’u Rwanda. Nukuvuga ko ikipe ya Patriots izajya ihabwa amafaranga angana na miliyoni 2 ku kwezi.

Mu kiganiro n’itangazamakuru, visi perezida wa Patriots BBC yatangaje ko bishimiye imikoranire yabo na AZAM Rwanda, kandi ko aya mafaranga azabafasha mu buzima bwa buri munsi bw’iyi kipe.

“Twishimiye iki gikorwa, kandi twishimiye gukorana na Azam Group, aya mafaranga aje akenewe kandi turizera ko azatugirira umumaro mu gihe kizaza mu ikipe ya yacu ya Patriots. Ndabashimiye ko badutekereje bakareba no mu yindi mikino irimo n’iy’intoki.”

Farajara umuyobozi wari uhagarariye Azam muri ibi biganiro, yatangaje ko impamvu bafashe Patriots, ngo ni uburyo bwo gufasha imikino yose ikinwa hano mu Rwanda, avuga ko idahagarariye aha bazakomeza no gufasha ayandi makipe.

Azam Rwanda yasinye aya masezerano nyuma yuko kuri uyu wa gatatu tariki 15 Mutarama 2019, uru ruganda rwasinyanye amasezerano na APR Fc ibarizwa mu kiciro cya mbere cy’umupira w’amaguru mu Rwanda, yo ikazajya ihabwa miliyoni 4.700,000 buri kwezi angana na miliyoni 228 mu gihe cy’imyaka 4.

Amafoto yaranze iki gikorwa.









Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO