AMAFOTO: Perezida Kagame na Macron barebye umukino Patriots BBC yatsinzemo Feroviario de Maputo
- by BONNA KUKU
- 28/05/2021 saa 07:10

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame na Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron barebye umukino wa Basketball warangiye ikipe ya Patriots BBC yo mu Rwanda isezereye Feroviario de Maputo yo muri Mozambique.
Patriots ikaba yasezereye Feroviario de Maputo bigoranye ku ntsinzi y’amanota 73 kuri 71.
Uyu wabanjirijwe n’uwahuje US Monastir na AS Douanes yo muri Senegal. US Monastir yatsinze AS Douanes amanota 86 kuri 62 maze AS Douanes ihita isezererwa.
Gasana Kenneth wa Patriots yatsinze amanota 23. Yakurikiwe na Mugabe Aristide watsinze amanota 18 ku ruhande rwa Patriots BBC. Patriots BBC irahura na US Monastir muri 1/2 kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 29 Gicurasi 2021.
Perezida Kagame na Macron barebye uyu mukino
Perezida yishimiye itsinzi ya Patriots BBC
Jeannette Kagame nawe ni umwe mu bitabiriye uyu mukino
Gasana Kenneth yatsinze amanota 23 muri uyu mukino
AMAFOTO: Plaisir MUZOGEYE