AMAFOTO: Sarpong yatunguye umukunzi we ku munsi w’amavuko

Ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki 16 Kanama 2020, nibwo umukunzi wa Sarpong Michael wahoze akina muri Rayon Sport yizihije isabukuru, ibirori byari byitabiriwe n’abantu benshi barimo na Karekezi Olivier umutoza mushya wa Kiyovu Sport.

Ibi birori byari byabereye I Nyamirambo ahazwi nka Fazenda aho byitabiriwe n’inshuti, ababyeyi b’umukunzi wa Sarpong Michael, abakinnyi bakinanye ndetse n’umutoza mushya wa Kiyovu Sport uzwi nka Karekezi Olvier.

Mu byamamare byari byitabiriye ibi birori, birimo, Kimenyi Yves kuri ubu usigaye ari umuzamu wa Kiyovu Sport, Rugwiro Herve kuri ubu usigaye ari kapiteni wa Rayon Sport, Irambona Eric wakinaga muri Rayon Sport kuri ubu wagiye muri Kiyovu Sport, Gilbert Mugisha, Habimana Hussene Eto, ndetse n’abandi batandukanye.

Uretse kandi aba bakinnyi bitabiriye ibi birori, Umutoza Karekezi Olivier kuri ubu uzatoza Kiyovu Sport kuva mu mwaka utaha w’imikino yari yitabiriye ibi birori.

Ibi birori byaranzwe ahanini no kwishima ndetse n’umunezero udasanzwe ku mukobwa Djazila umukunzi wa Sarpong Michael bitewe n’uburyo uyu musore yari yateguye ubirori afatanyije n’inshuti ze.
Amafoto yaranze ibi birori

Michael Sarpong arikumwe n’umukunzi we Djazila

Rugwiro Herve arikumwe n’umutoza Karekezi Olivier
Mu byishimo byinshi byaranze Sarpong na Djazila
Bamwe mu bakinnyi bari baje kwifatanya na Sarpong Michael




Impano Sarpong yageneye umukunzi we ku munsi w’Amavuko




Djazila, Umuvandimwe we ndetse na Mama ubabyara bari bishimye bikomeye
Eto wa Rayon Sport, Sarpong, Djazila ndetse na Kimenyi Yves














Kimenyi Yves arikumwe na Karekezi Olivier bombi babarizwa muri Kiyovu Sport
Mugisha Gilbert arikumwe na Karekezi Olivier

AMAFOTO: LIKEBOSS

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO