AMAFOTO: Seif n’umukunzi we basezeranye imbere y’amategeko

Umukinnyi wo mu ikipe ya APR Fc ukina mu kibuga hagati uzwi nka Niyonzima Olivier Seif yasezeranye imbere y’amategeko na Mushambokazi Belyse bakunze kwita Neema basanzwe bakundana bizezanya kuzatandukanwa n’urupfu.

Ibi birori byabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 26 Kanama 2020 mu murenge wa Remera.

Bakirangiza gusezerana, uyu musore ukina mu kibuga hagati mu ikipe ya APR Fc yabwiye urubuga rwa APR Fc dukesha iyi nkuru ko yishimiye uyu munsi kandi ko ashimira inshuti ze zamushyigikiye.

Yagize ati: ”Ndishimye cyane kandi ndashimira n’imana ko umuhango wo gusezerana imbere y’amategeko ugenze neza, iyi ni intambwe ikomeye duteye yo gushimangira ko tuzabana akaramata. Ndashimira cyane inshuti n’abavandimwe baje kudushyigikira ndetse n’abatahageze kubera ingamba zo kwirinda no kurwanya icyorezo cya COVID-19.”

Ubukwe bwa Mushakambo Belyse na Niyonzima Olibvier Seif buteganyijwe kuba mu kwezi gutaha kwa Nzeri tariki 6.


Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO