AMAFOTO: Sentore, Buravan, Danny Vumbi, Nkusi Arthur muri 23 bafite imishinga yemerewe inkunga n’ikigega cya Miliyoni 300 yo guhangana n’ingaruka za Covid-19

Icyorezo cya COVID-19 cyagize ingaruka mu mfuruka zose z’ubuzima bw’abantu! Cyashegeshe buri wese cyane cyane abikorera.

Abahanzi na bo bari mu cyiciro cyibasiwe cyane bitewe na zimwe mu ngamba zafashwe zikumira ibikorwa bihuriza hamwe abantu benshi, nyamara aribyo bisanzwe bibatunze; aba barimo abanyabugeni, abaririmbyi n’ababyinnyi, abashushanya, abakina amafilimi n’ikinamico, abahanga n’abamurika imideli, abafata amafoto, abasizi n’abandi.

Uyu munsi nibwo hasohotse urutonde rwa nyuma rw’abahanzi ndetse naba rwiyemezamirimo 23 bemerewe inkunga y’amafaranga mu mishanga ihiga iyindi yamuritswe imbere y’akanama nkemurampaka. binyujijwe muri gahunda ya ArtRwanda – Ubuhanzi.

Abahanzi Jules Sentore, Yvan Buravan, Danny Vumbi, Arthur Nkusi, bari mu bahanzi na ba rwiyemezamirimo bafite imishinga 23 yahize indi muri gahunda y’ikigega cyo kuzahura inganda ndangamuco nyuma y’ingaruka bagizweho na COVID19.

Abatsinze ni 23: Jocelyne Ujeneza Karita, Patrick Uwineza, Danny Vumbi, Mashakiro Bienvenue, Yvan Buravan, Nkusi Arthur, Rwema Denis, Rwibutso Yvan, Quinto Quarto, Jules Sentore.

Octave Ufitingabire, Pacifique Himbaza, Niyonsenga Jean Claude, Amuli Patel, Nyamitari Patrick, Nahimana Clemence, Odile Gakire Katese, Nambajimana Prosper, Niyigena Jean Pierre, Jean Hus Nizeyimana, Ndarama Assoumani, Umuhire Credia Ruzigana na Mazimpaka Jean Pierre.

Mu Rwanda, kuva mu ntangiriro za Werurwe 2020, ibikorwa bihuriza hamwe abantu benshi byarahagaritswe mu gihe kitazwi nk’imwe mu ngamba zashyiriweho guhangana n’ikwirakwira rya COVID-19.

Kuva icyo gihe hasubitswe inama mpuzamahanga zikomeye, ibitaramo byinshi, amamurikagurisha n’ibindi bikorwa abahanzi bakuragamo amaramuko.
Ingamba zafashwe mu gihe gikwiye nko gukaza ubwirinzi ariko abahanzi bo baguye mu gihombo bigoye ko bakwivanamo badafashijwe.

Mu kubafasha kwigobotora ingaruka COVID-19 yagize ku bikorwa byabo, Guverinoma yatekereje uburyo bwo gushyigikira imishinga ifite umwihariko iyigenera inkunga ya miliyoni 300 Frw yashyizwe mu Kigega cyo kuzahura Inganda Ndangamuco.

Gahunda yo kuzahura Inganda Ndangamuco yatangijwe ku wa 24 Nyakanga 2020, yashyizweho ku bufatanye bwa Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco; Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco ku bufatanye na Imbuto Foundation, binyujijwe muri gahunda ya ArtRwanda – Ubuhanzi yashyiriweho kuzamura abanyempano.

Sandrine Umutoni, Umuyobozi Mukuru wa Imbuto Foundation

Jules Sentore: afite mushinga wo gutanga amahugurwa y’umuziki gakondo abinyujije muri Rwamwiza Ltd, arateganya kwigisha abahanzi amahame yo gukora umuziki gakondo wunguka, kumenya uburenganzira bafite ku bihangano byabo n’uko bibyazwa amafaranga.

Nkusi Arthur: afite umushinga wo gukoresha ikoranabuhanga mu kugurisha ibihangano by’abanyarwenya. Ari kubaka application izanyuzwaho ibihangano by’abanyarwenya batandukanye ahereye ku bo bakorana mu Kigo cye, Arthur Nation.

Burabyo Yvan uzwi nka Yvan Buravan: Uyu muhanzi afite umushinga wo gutanga ubumenyi ku muco w’igihugu no guteza imbere ubuhanzi bufite imizi ya gakondo Nyarwanda.

Semivumbi Daniel Danny Vumbi: Uyu muhanzi arateganya gukora umushinga w’ubucuruzi bw’indirimbo zanditse zishingiye ku ndangagaciro z’umuco Nyarwanda.

Abatsinze bose hamwe uko ari 23

AMAFOTO: Art Rwanda Ubuhanzi

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO