(AMAFOTO):Terrence Howard uzwi cyane muri filimi Empire hamwe n’umufasha we basuye Uganda

Terrence Howard ni umukinnyi wa filimi w’Umunya Amerika ndetse abenshi bamuzi cyane muri Flilimi y’uruhererekane yitwa Empire aho akinamo yitwa Lucious Lyon, uyu mugabo n’umufasha we babashije gusura igihugu cy’abaturanyi cya Uganda.

Uyu mugabo w’icyamamare we n’umugore we witwa Mira Park kuwa Gatatu w’icyumweru gishize nibwo basuye igihugu cya Uganda.

Ibitangazamakuru bitandukanye bivuga ko uyu mugabo w’icyamamare ngo yari yatumiwe na Minisitiri ushinzwe ubuhinzi mu gihugu cya Uganda ariwe bwana Frank Tumwebaze.

Muri uru ruzinduko rwabo bwana Terrence Howard yabashije kubonana na Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni aho yamwakiriye mu ngoro ye I Kampala.









Terrence Howard n’umufasha we bari kumwe na Perezida Museveni

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO