AMAFOTO:Ubwo igicuku cyari kinishye ikipe y’igihugu Amavubi U 23 yerekeje I Bamako gutana mu mitwe na Mali

Ikipe y’igihugu Amavubi y’abatarengeje imyaka 23 yahagurutse ku kibuga cy’indege mu ijoro ryakeye yerekeza mu gihugu cya Mali guhatana n’iki gihugu mu gushakisha itike yerekeza mu gikombe cya Afurika cy’abataremgeje imyaka 23.

Mu mukino ubanza wabereye kuri Stade mpuzamahanga y’akarere ka Huye Amavubi mato yabashije kwihagararaho anganya na Mali nubwo ariyo yabanjwe igihugu.

Amavuibi U 23 arimo guhabwa amahirwe make imbere y’ikipe y’igihugu ya Mali bijyanye n’uko iyi kipe yarushije Amavubi imbere y’abafana bayo.


Kuri ubu umutoza Yves Rwasamanzi n’abakinnyi be bategerejweho gukora ibisa n’ibitanfaza dore ko basabwa gutsinda ikipe ya Mali imbere y’abafana bayo cyangwa se ikanganyirizayo ku bitego birenze bibiri.

Umukino hagati y’Amavubi na Mali uteganyijwe kuba kuwa Gatandatu taliki ya 29 Ukwakira 2022.


Umutoza Yves Rwasamanzi ni umutoza mukuru uyoboye ikipe y’igihugu Amavubi y’abatarengeje imyaka 23.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO