AMAFOTO:Wari umunsi udasanzwe ubwo umugore wa Cristiano Ronaldo yishimiraga isabukuru ye y’amavuko

Byari ibirori bidasanzwe ubwo umukunzi wa Ronaldo ariwe Georgina Rodriguez yizihizaga isabukuru y’amavuko ndetse wari umunezero ukomeye cyane kuri we hamwe n’umugabo we ndetse n’abana.
Hagiye hanze amafoto agaragaza umukunzi wa Cristiano Ronaldo Georgina Rodriguez yizihije isabukuru y’imyaka 29 y’amavuko, ndetse muri ibyo birori by’akataraboneka uyu mugore yari hamwe n’umugabo we Cristiano Ronaldo hamwe n’abana babo.
Uyu mugore yagaragaye muri ibi birori yambaye imyambaro itangaje ndetse iyi myambarire yavugishije abatari bake ku mbuga nkoranyambaga.
Uyu mugore yagaragaye yambaye ikanzu nziza y’umweruru dede ndetse yari afite agakapu mu kiganza ndetse nyuma yashyize hanze amafoto anyuranye agaragaza uyu mugore ari kumwe n’umuryango we wose muri rusange.
Kugeza ubu Ronaldo arimo kubana n’umuryango we mu gihugu cya Saudi Arabia ndetse nibwo arimo gutangira ubuzima bwaho nyuma yo kuva I Manchester akerekeza muri Al Nassr.