AMAFOTO y’uburanga bw’abakobwa bahatanye na Umunyana Shanitah muri Miss East Africa
- by BONNA KUKU
- 17/11/2021 saa 11:24

Abategura irushanwa ry’ubwiza rya Miss Eas Africa 2021 batangaje abakobwa bazahatana aho u Rwanda ruhagarariwe na Umunyana Shanitah wabaye igisonga cya mbere muri Miss Rwanda 2018 hamwe na Miss Supranational 2019.
Mu bakobwa bahatanye nawe harimo abakomoka mu bihugu bitandukanye birimo Uganda, Tanzania, Burundi, Kenya, Somalia, Sudan y’Epfo, Malawi n’ahandi.
Abateguye iri rushanwa batangajeko abakobwa bose hamwe bazahatana ari 16, aho bategerejwe mu mujyi wa Dar es salaam kugirango bahatane.
Umukobwa uzegukana iryo kamba azahabwa imodoka nshya ya Nissan xtrail yakozwe muri uyu mwaka wa 2021.
Iyo modoka izahabwa uzegukana iryo kamba ifite agaciro kagera ku bihumbi 44 by’Amadolari ya Amerika (ni ukuvuga abarirwa muri miliyoni 44 z’Amafaranga y’u Rwanda). Ikindi kandi, uwo mukobwa uzaba yegukanye iryo kamba azajya ahembwa Amadolari 1500 buri kwezi.
Umukobwa uzaba igisonga cya mbere cya Miss East Africa(1st runner up) we azahembwa agera ku bihumbi bitanu by’ Amadolari, naho uzaba igisonga cya kabiri (2nd runner up) we azahembwa agera ku bihumbi bitatu by’Amadolari.
Umunyana Shanitah niwe uzahagararira u Rwanda muri Miss East Africa 2021
Mugesi Queen wa Tanzania
Bitaniya Yosef uhagarariye Ethiopia
Nikuze Annie Bernice uhararariye u Burundi
Gorreth Mary Nagganja wa Uganda
Miss Oceanne Rose uhagarariye Mauritious
Ajok Aleer Deng kuva muri Sudan y’Epfo
Malyun Abdullahi wo muri Somalia
Jescar Mponda kuva muri Malawi
Mickaella Damour ukomoka ku kirwa cya Reunion
Nzisa Matulu ukomoka muri Kenya