AMAFOTO ya Cyusa n’umukunzi we mu buryohe bw’urukundo i Zanzibar

Umuhanzi mu njyana gakondo Cyusa Ibrahim nyuma yaho mu minsi ishize yanyomoje amakuru avuga ko atari mu rukundo n’umukobwa ubarizwa ku mugabane w’iburayi bongeye gushimangira ko bafitanye umubano wihariye mu mafoto bashyize hanze bari ku mucanga mu kirwa cya Zanzibar ahazwi nka Gold Zanzibar Beach House and Spa.

Aya mafoto agiye hanze mu gihe uyu muhanzi mu minsi ishize yari yatangaje ko uyu mukobwa nubwo bakunzwe kumubonana nawe atari umukunzi we ahubwo ari inshuti ye ya kadasohoka.

Icyo gihe yagize ati “Ni inshuti yanjye ikomeye, turi inshuti ariko iby’urukundo nanjye nabibonye mu itangazamakuru sinzi aho byavuye kuko n’ababyandikaga nta wigeze ashaka kumenya amakuru yose kubijyanye n’amakuru yose."

Nubwo Cyusa n’uyu mukobwa bakomeje kugaragaza ko bafitanye umubano udasanzwe nta n’umwe urerura ngo avuge ko bari mu rukundo.

Aya makuru nubwo Cyusa akomeje kuyahakana hari avuga ko yaba afite umukobwa yateye inda ariko akirinda kubishyira hanze akomeza kubihisha kugira ngo bitagera mu itangazamakuru.


Nubwo bahakana ayo makuru baba basangiza ababakurikirana amafoto bahuje urugwiro

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO