AMAGARE: Abanyarwanda bakomeje kwesa imihigo muri shampiyona y’Africa

Nyuma yo kwegukana imidari 3 ya Feza ku munsi wa mbere wa shampiyona y’Afurika mu mukino wo gusiganwa ku mugare irimo kubera mu Misiri, Team Rwanda ihagarariye u Rwanda ku munsi wa 2 w’isiganwa yegukanye imidari 5.

Kuri uyu wa Gatatu hakinwaga umunsi wa kabiri wa shampiyona y’Afurika mu gusiganwa ku magare irimo kubera mu Misiri, aho abakinnyi bakinaga ku giti cyabo basiganwa n’ibihe (Individual Time Trial [ITT]).

U Rwanda ruhagarariwe mu byiciro 4, mu bakiri bato (juniors), mu cyiciro cy’abagore, abatarengeje imyaka 23(U23) ndetse n’abakuru (Elite), uyu munsi bakaba begukanye umudali muri buri cyiciro aho u Rwanda rwakusanyije imidali 5.

Niyonkuru Samuel na Tuyizere Etienne nibo bahagarariye u Rwanda mu bakinnyi bakiri bato (Juniors), bakaba basiganwe ku ntera y’ibirometero 28. Tuyizere Etienne yabaye uwa 2 yegukana umudali wa feza.

Mu cyiciro cy’abagore Tuyishimire Jacqueline yabaye uwa kabiri yegukana umudali wa Feza mu gihe Ingabire Diane yabaye uwa 3 yegukana umudali w’Umuringa, nabo bakaba basiganwe ibirometero 28.

Mu bagabo hasiganwe Habimana Jean Eric wabaye uwa kabiri mu batarengeje imyaka 23 akegukana umudali wa Feza na Mugisha Moïse wasiganwe mu bakuru akaba uwa gatatu akegukana umudali w’Umuringa.

Isiganwa rizakomeza ku munsi w’ejo hakorwa intera y’ibirometero 28, bizakinwa na Mixed Riley (bivuze ko buri kipe izaba igizwe n’abakobwa babiri n’abahungu babiri).

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO