Abakinnyi 7 nibo bazahagararira u Rwanda muri shampiyona y’isi y’amagare

Ishyirahamwe ry’Umukino wo gusiganwa ku magare “FERWACY” ryashyize hanze itsinda ry’abakinnyi 7 bazahagararira U Rwanda mu mikino ya shampiyona y’si iteganyijwe kuba mu mpera z’ukwezi kwa Nzeri 2020.

Iyi mikino ya shampiyona y’isi iteganyijwe kuba hagati ya tariki 20-27 Nzeri 2020, aho izabera mu Busuwisi. Ikipe y’u Rwanda igizwe n’abakinnyi n’ubundi basanzwe bamyenyerewe ku gusiganwa ku magare hano mu Rwanda, aho bagabanyijemo ibyiciro bitatu.

Ikiciro cya mbere kigizwe n’abakinnyi bakuru "Men Elite" kirimo Mugisha Samuel usanzwe abarizwa muri La Roche-sur-Yon Vendée Cyclisme yo mu Bufaransa, Mugisha Moise ukina muri Skol Adrien Cycling (SAC Team) yo mu Rwanda, ndetse na Areruya Joseph kuri ubu utarabona ikipe akinira.

Ikindi kiciro cya kabiri kigizwe n’abakinnyi babiri bari munsi y’imyaka 23 "Men U23" kirimo, Uhiriwe Byiza Renus usanzwe abarizwa muri Benediction Club y’I Rubavu ndetse na Habimana Jean Eric nawe ukina muri Skol Adrien Cycling (SAC Team).

Naho mu kindi cyiciro kizahagararira u Rwanda, ni ingimbi "Junior Men" aho cyo kigizwe na Muhoza Eric usanzwe akina muri Les Amis Sportifs y’i Rwamagana ndetse na Tuyizere Etienne ubarizwa muri Nyabihu Cycling.

Aba basore bazatangira umwiherero mu mpera z’iki cyumweru, aho bazaba bayobowe na Sterling Magnel umutoza w’ikipe y’igihugu ya Team Rwanda. Mu 2019 ubwo aya marushanwa yaberaga mu Bwongeleza, u Rwanda nta mudari rwatahanye.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO