AMERIKA: Umwana muto yishwe n’uwahoze ari umupolisi

Umupolisi wahoze akorera muri Philadelphia arashinjwa kwica umwana w’umuhungu w’imyaka 12 muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

Uyu ushinjwa biravugwa ko yishe uyu mwana mu kwezi kwa Werurwe aho yamurashe isasu mu mugongo nyuma yo kubanza kumwirukankana.

Abategetsi bavuga ko ushinjwa witwa ,Edsaul Mendoza w’imyaka 26 y’amavuko yaba yarirukankanye umwana w’umuhungu witwa Thomas Siderio akamurasa isasu mu mugongo bityo uyu mwana agahita ahasiga ubuzima.

Gusa polisi ivuga ko inshuti y’uyu mwana Thomas byakekwaga ko yibye imbunda bituma bigatuma uyu mwana abizira.

Gusa BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko uyu mugabo Mendoza warashe uyu mwana yamaze gutabwa muri yombi.

Nyuma yo kurasa uyu mwana polisi ya Philadelphia yahise ifata umwanzuro wo kwirukana uyu mupolisi nyuma yo gukora aya mahano.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO