APR Basketball Club yatandukanye n’abakinnyi batandatu

Mu rwego rwo kwitegura imikino y’icyiciro gikurikira APR BBC yatandukanye na bamwe mu bakinnyi bayo isinyisha abandi bashya.

APR Basketball Club yamaze gutandukana n’abakinnyi barimo Byiringiro Yannick, Mutabaruka Victor, Kamilindi Olivier, Irumva Heritier, Irutingabo Fiston na Isezerano Enock.

Amakuru agera kuri Genesisbizz avuga ko APR Basketball Club yamaze gusinyisha abandi bakinnyi bashya bari basanzwe mu ikipe ya REG.

Izi mpinduka mu ikipe ya APR BBC ahanini zibaye mu rwego rwo kwitegura imikino ya sampiyona itegerejwe ndetse no kubaka ikipe ikomeye izabasha kwegukana igikombe.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO