APR FC igiye gukina imikino ya gicuti yitegura Étoile Sportive du Sahel

Ikipe ya APR FC izahagararira u Rwanda mu mikino ya CAF Champions League igiye gukina imikino ibiri ya gicuti n’amakipe yo mu Rwanda harimo na Kiyovu Sports.

Iyi kipe yari imaze ibyumweru bitatu nta myitozo ikora, kuri ubu ikaba igiye gukina umukino wa gicuti n’ikipe ya Etincelles yo mu karere ka Rubavu mu rwego rwo kwitegura umukino wa CAF Champions League uzabahuza na Etoile du Sahel yo muri Tunisia.

Ikipe y’ingabo z’igihugu irakina uyu mukino wa gicuti kuri uyu wa Kabiri ku kibuga cya Shyorongi ku isaha ya saa cyenda (15h00) n’ubwo hari abakinnyi bamwe batari mu ikipe kuko biyambajwe mu ikipe y’igihugu.

Nyuma y’uwo mukino APR FC ikaba igomba gukomeza imyitozo yitegura undi mukino wa gicuti uzabahuza na Kiyovu Sports kuwa Gatanu tariki 8 Ukwakira kuri stade ya Kigali i Nyamirambo.


Ikipe ya APR FC izakina iyi mikino ya gicuti idafite abakinnyi bahamagawe mu ikipe y’igihugu

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO